Uko wahagera

Inama ya Kim Yong Chol na Mike Pompeo Yasivye


Mike Pompeo na Kim Yong Chol
Mike Pompeo na Kim Yong Chol

Inama yari iteganijwe uyu munsi i New York hagati ya minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Amerika, Mike Pompeo, na General Kim Yong Chol, umujyanama mukuru w’umuyobozi wa Koreya ya Ruguru Kim Jong Un, ntikibaye. Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Koreya y’Epfo, Kang Kyuang-wha, yavugiye uyu munsi mu nteko ishinga amategeko i Seoul ko Koreya ya Ruguru yasabye kuyigizayo kubera gahunda zigongana.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ejo, Perezida Donald Trump yatangaje ko ateganya inama ya kabili na Kim Jong mu ntangiriro z’umwaka utaha, nyuma y’iya mbere bagiranye mu kwezi kwa gatandatu gushize i Singapore.

Hagati aho, Uburusiya bwasabye Inteko y’Umuryango w’Abibumbye ishinzwe umutekano ku isi guterana uyu munsi kugirango ivuge ku bihano ONU yafatiye Koreya ya Ruguru. Uburusiya n’Ubushinwa, bibili mu bihugu bitanu bifite icyicaro gihoraho muri iyi Nteko, bavuga ko Pyongyang yari ikwiriye kudohorerwa kubera ko yahagaritse igeregeza ry’intwaro zayo zirasa kure cyane za misile.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG