Kuri uyu wa Kane mu Rwanda haratangira inama y'igihugu y'umushyikirano. Iyi nama igiye kuba ku nshuro ya 17. Iyi nama ihuza abanyarwanda bari mu mpande zitandukanye hirya no hino ku isi. Ni Inama kandi iba igamije kuganira ku bikorwa biteza imbere igihugu n'abagituye.
Kuri iyi nshuro Ijwi ry'Amerika yashatse kumenya ibyifuzo by'abaturage kuri iyi nama. Umuyamakuru Eric Bagiruwubusa atembera mu nkengero z'umurwa mukuru Kigali adukusanyiriza ibitekerezo mwumva mu kiganiro bagiranye.
Facebook Forum