Uko wahagera

Inama Rusange ya 76 ya ONU Iratangira i New York muri Amerika


Mu bizibandwaho muri iki cyumweru cy'ibiganiro harimo ibyerekeye ikwirakwizwa ry'inkingo z'ikiza cya Covid 19 no guhangana n'ingaruka z'imihindagurikire y'ikirere n'ibidukikije.

Hari hashize umwaka urenga inama zikomeye nk'iyi zikorwa mu buryo bw'iya kure kubera kwirinda ikiza cya Covid 19 ariko ubu bamwe mu bakuru b'ibihugu bitabira iyi nama rusange ya ONU bari bari i New York imbonankubone mu gihe abandi bakomeza gukoresha uburyo bw'iya kure.

Perezida w'Amerika Joe Biden araza kuvuga ku mutekano w'Amerika, amahoro n'iterambere ry'isi muri rusange. Nyuma araza kugirana ibiganiro na ministri w'Intebe wa Ositiraliya Scott Morrison, yakire muri prezidansi y'Amerika Ministri w'Intebe w'Ubwongereza Boris Johnson.

Aba bayobozi bombi mu cyumweru gishize basinyanye amasezerano arebana no gusangira ubunararibonye mu ikoranabuhanga n'ubumenyi mu bya gisirikare.

Aya masezerano yateje igitotsi hagati y'umubano w'Ubufaransa n'Amerika umaze igihe kirekire. Akimara gusinywa, kuwa gatanu w'icyumweru gishize Ubufaransa bwahamagaje ba ambasaderi babwo muri Amerika na Ositraliya kubera impamvu z'ibyo munistri w'ububanyi n'Amahanga w'icyo gihugu, Jean-Yves Le Drian, yise "gusogotwa mu mugongo".

Biden kandi araza kuvuga ku byerekeye igikorwa cy'Amerika cyo gukura ingabo zayo muri Afuganistani. Yavuze ko bigamije kwibanda ku kibazo cy'Ubushinwa Amerika ifata nka mukeba wayo.

Umunyamabanga mukuru w'Umuryango w'Abibumbye Antonio Gutteres ku cyumweru yasabye ibihugu byombi gukemura ikibazo cy'umubano wabyo uhoramo iguhu, bitararushaho kuzamba.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG