Uko wahagera

Inama mpuzamahanga yizihizaga imyaka 20 y’umuryango wo kongerera ubushobozi Afurika yaraye ishoje imirimo yayo i Kigali mu Rwanda.


Mu byaranze umunsi wa nyuma w’iyo nama, umuryango mpuzamahanga wo kongerera ubushobozi Afurika wamuritse icyegeranyo wakoreye mu bihugu birenga 40 bikorana nawo.

Mu byaranze umunsi wa nyuma w’iyo nama, umuryango mpuzamahanga wo kongerera ubushobozi Afurika wamuritse icyegeranyo wakoreye mu bihugu birenga 40 bikorana nawo.

Icyo cyegeranyo cyigaragaza ko hakozwe byinshi kugira ngo Afurika yubake ubushobozi bwayo mu nzego zitandukanye, ariko ko ubwo bushobozi budahagije, bucyiri hasi cyane. Mu nzego icyo cyegeranyo gisanga ubushobozi bucumbagira, harimo urwego rw’ubuhinzi runahurirwaho n’abaturage benshi b’Afurika.

Muri rusange, icyo cyegeranyo cyagaragaje ko mu kubaka ubushobozi bw’Afurika hakirimo ibibazo, nk’uko Dr Frannie Leautier, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umuryango nyafurika wo kubaka ubushobozi, yabigaragaje.

Mu byo uwo muryango harimo gukorana n’umuryango w’Afurika yunze ubumwe n’imiryango y’ubukungu ihurirwaho n’ibihugu by’Afurika. Dr Leautier yagaragaje ko n’ubwo ibyo byose byakorwa, mu gihe nta shoramari riboneye rihari muri Afurika, ubwo bushobozi buzaguma hasi

Abayobozi batandukanye bo muri Afurika, bifatanije n’umuryngo nyafurika wo koyongera ubushobozi mu kuzirikana imyaka 20 umaze ushinzwe. Barimo President w’u Rwanda, uwahoze ari Perezida w’Afurika y’epfo Tabo Mbeki, umwe mu ba visi perezida b’u Burundi, naba minsitiri b’intebe uwa Kenya, uwa Togo n’uwa gabo

XS
SM
MD
LG