Uko wahagera

Imyigaragambyo Yubuye Hirya no Hino Muri Amerika


Ikibumbano cya Albert Pike umwe mu bari bashyigikiye ubucakara mu minsi yo hambere, abigaragambya bamaze kugitembagaza baragitwika i Washington taliki 20, 2020.
Ikibumbano cya Albert Pike umwe mu bari bashyigikiye ubucakara mu minsi yo hambere, abigaragambya bamaze kugitembagaza baragitwika i Washington taliki 20, 2020.

Imyigaragambyo yongeye kubura mu mihanda yo mu mijyi imwe yo muri Leta zunze ubumwe z'Amerika. Abigaragambya mu mpera z'iki cyumweru bakomeje gusaba ko ivangura rishingiye ku ruhu n'ubugome polisi ikoresha ku baturage byahagarara.

Abigaragambya kuri uyu wa gatandatu n'ejo ku cyumweru baranizihiza ikiruhuko cya Juneteenth cyo kwibuka umunsi umwirabura wanyuma yavuye mu bucakara taliki ya 19 z'ukwezi kwa gatandatu mu 1865 muri Leta ya Texas.

Imyigaragambyo iteganijwe mu mujyi ya New York, Los Angeles na Miami. Mu murwa mukuru Washington DC hateganijwe indi imyigaragambyo. Abaraye bigaragambirije mu birometero bicye hafi y'ingoro ya perezida, baraye basenye ikubumbano cya Albert Pike umwe mu bategetsi bo hambere bari bashyigikiye ubucakara muri icyo gihe.

Imyigaragambyo yatangiye taliki 25 z'ukwa gatanu umwirabura George Floyd amaze kugwa mu maboko ya Polisi mu mujyi wa Minneapolis muri Leta ya Minnesota.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG