Uko wahagera

Imyigaragambyo Yamagana Ruswa muri Guverinema ya Haiti


Hamwe mu habereye imyiyerekano
Hamwe mu habereye imyiyerekano

Ibihumbi by’Abanyahaiti byigaruriye imihanda mu murwa mukuru Port-au-Prince bamagana ibyo bita ruswa yamunze abagize guverinema.

Iyo myigaragambyo yaranzwe n’imvururu no kurasana byaviriyemo urupfu rw’abantu babiri.

Abigaragambya barasaba ko Perezida Jovenel Moise yegura ku milimo ye. Baramushinja ruswa no gusesagura umutungo wa leta. Abo bigaragambya biyemeje gukomeza imyigaragambyo kugeza ibyo basaba byubahirijwe.

Imvururu zatangiye ubwo abigaragambya basatiraga urugo rw’umukuru w’igihugu bikaba ngombwa ko polisi ikoresha ingufu kubirukana.

Amashusho ya videwo yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga agaragaza abigaragambya batera amabuye izindi nyubako ziri hafi y’ingoro y’umukuru w’igihugu zirimo n’ambasade y’igihugu cy’Ubufaransa.

Mu bindi perezida Moise ashinjwa harimo kurigisa amafranga yavuye mu bucuruzi bw’ibikomoka kuri peteroli hagati ya Haiti na Venezuela. Mu mpera y’ukwezi gushize, urukiko rushinzwe imali ya leta rwagejeje kuri sena raporo ikubiyemo ibirego n’amakosa ya perezida Moise.

N’ibirego perezida Moise ahakana akavuga ko ibyo aregwa bishingiye ku mpamvu za politike.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG