Uko wahagera

Imyigaragambyo Yamagana Igabanywa ry'Abakozi mu Bufaransa


Bamwe mu bakoze imyigaragambyo
Bamwe mu bakoze imyigaragambyo

Amashyirahamwe y’abakozi mu bufaransa ari mu myigaragambyo yo kwamagana ihagarikwa ry’akazi ku bantu bagera ku 120,000 n’izindi mpinduka ubutegetsi bwa Perezida Emmanuel Macron bwakoze mu byerekeye imirimo ya leta.

Amashyirahamwe y’abakozi yaranzwe no kwambara umwambaro w’umuhondo mu nkubiri yo kwamagana ibyo atishimiye ubu arashingira ku byo yagezeho mu minsi ishize mu gusubiza mu buryo bimwe mu byari byahinduwe na gahunda ya Perezida Macron yo gushyigikira ubucuruzi.

Bitwaje amabendera y’ishyirahamwe ryabo bagendaga bazunguza, bakoreye ingendo i Paris mu murwa mukuru w’Ubufaransa, muri Marseille no mu yindi migi hirya no hino mu gihugu. Iyi myigaragambyo yateje ibibazo mu mashuri ku bibuga by’indege no mu mavuriro.

Uretse igabanywa mu myanya y’akazi, abakozi mu bitaro barakajwe ku mpinduka zabaye zirebana n’amafaranga agenerwa ibitaro. Abarimu nabo barakajwe n’impinduka zigendanye n’itangwa ry’akazi. Baravuga ko bizongera uburemere bw’akazi bakoraga.

Perezida Macron Aravuga ko izi mpinduka ari ngombwa kugira ngo urwego rushinzwe imirimo ya leta mu Bufaransa rurusheho gukora neza.


Facebook Forum

XS
SM
MD
LG