Abantu ibihumbi amagana bihereje imihanda i Sydney muri Australia kuri uyu wa gatanu, batangiza ikindi cyiciro cy’imyigaragambyo rusange, bahamagarira kurushaho kugabanya ibyangiza ibidukikije.
Abigaragambyaga bahuriye hanze y’icyicaro gikuru cy’ishyaka “New South Wales Liberal Party” basaba guverinema kureka ibikorwa bishya by’amakara acukurwa mu butaka, imishinga ya peteroli cyangwa iya gas. Ni mu gihe abigaragambya mu bindi bice byinshi by’imijyi yo muri Aziya ikora ku Nyanja ya Pacifika, bashyikira igikorwa cyasabwe n’umwana w’ukukobwa wo muri Swede, Greta Thunberg w’imyaka 16 ku bijyanye mu bireba ihindagurika ry’ibihe.
Imyigaragambyo yo muri Australia irimo kuba mu gihe amajyepfo ashyira uburasirazuba yazahajwe n’imiriro yibasiye ibimera muri ibi byumwru bishize.
Amatsinda y’urubyiruko rw’Abanyamerika narwo rwateguye imyigaragambyo kuva mu mujyi wa Los Angeles kugera i New York, mu rwego rwo kwamagana igabanywa ry’ibiciro ku baguzi bituma basesagura no guhamagarira abacuruzi kwita ku bibazo by’ihindagurika ry’ibihe.
Mu gihe imyigaragmayo iba henshi mu mpande z’isi kuri uyu wa gatanu, abasesengura ibintu baburira inama ya ONU kw’ihindagurika ry’ibihe izaba mu mu byumweru bibiri biri imbere, ko ishobora kutazagera ku byo bayitezeho byose ku bijyane n’ihindagurika ry’ibihe. Iyo nama izabera i Madrid mu gihugu cya Espagne.
Facebook Forum