Uko wahagera

Imyigaragambyo Ishobora Kubura muri Sudani


Bamwe mu banyagihugu bo muri Sudani mu myiyerekano
Bamwe mu banyagihugu bo muri Sudani mu myiyerekano

Abatavuga rumwe n’ubutegetsi muri Sudani bahamagariye rubanda kwigomeka ku butegetsi bw’igisirikare kubera icyo bise “igisubizo kitishimiwe” bahawe ku bitekerezo batanze birebana n’Itegeko Nshinga.

Inama ya gisirikare y’inzibacyuho yari yavuze yuko yemeranya n’imbanziriza mushinga ikubiyemo ibitekerezo byabo ariko ko harimo bimwe mu bifatwa nk’ibikomeye yanze. Ibyo ni nk’ikoreshwa ry’amategeko ya cy’isilamu ya Sharia.

Ariko urugaga rw’amatsinda y'abatavuga rumwe n’ubutegetsi aharanira impinduramatwara no kwishyira ukizana, ruravuga ko amategeko ya cy’isilamu atareba gusa Itegeko Nshinga ry’inzibacyuho; ko igisubizo bahawe n’inama ya gisirikare y’inzibacyuho kizegurira ubutegetsi igisirikare.

Madani Abbas Madani, uyoboye ihuriro ry’abatavuga rumwe n’ubutegetsi yahamagariye rubanda kwigaragambya babyamagana.

Abantu babarirwa mu bihumbi bamaze igihe bakambitse hanze y’icyicaro gikuru cya gisirikare mu murwa mukuru i Khartoum. Nyuma yaho bahirikiye ubutegetsi bw’uwahoze ari Perezida Omar Hassan Al-Bashir, ubu noneho barasaba ko inama ya gisirikare y’inzibacyuho yegurira ubutegetsi abasivili.

Inama ya gisirikare y’inzibacyuho yo ivuga ko yemera ko hajyaho ubutegetsi burimo impuguke z’ingeri zose ariko ikagumana ubuyobozi mu rwego rwo kurinda ko Sudani yakwishora mu mvururu mu gihe hagitegerejwe amatora rusange.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG