Abashyigikiye ukwigenga kw’intara ya Catalonia muri Espagne biriwe mu myigaragambyo yo kwamagana ifungwa ry’abamwe mu bayobozi baharanira ubwigenge bw’iyo ntara.
Abitabiriye imyigaragambyo bafunze imihanda minini y’imodoka n’iya za gari ya moshi irimo n’imihanda yinjira mu murwa mukuru wa Catalonia, Barcelona.
Sosiyete ya gari ya moshi yatangaje ko iyo myigaragambyo yabangamiye ibikorwa byayo n’ingendo nyinshi. Iyo myigaragambyo ije ikurikira icyemezo cya guverinema ya Espagne gisesa ubutegetsi bwa Catalonia. Kuri ubu iyo ntara icunzwe na Espagne.
Kugeza ubu leta ya Espagne ifite ikicaro mu mugi wa Madrid niyo igenzura inzego z’ubutegetsi z’intara ya Catalonia nyuma yo kuvanaho leta n’inteko nshingamategeko byayo.
Espagne ivugako abayobozi ba Catalonia bishe amategeko ubwo batangazaga ko iyo ntara igiye kwigenga.
Uwari umuyobozi w’Intara ya Catalonia, Carles Puigdemont n’aba ministiri bane bakoranaga bahungiye mu Bubiligi. Puigdemont n’abamwe mu bari bagize leta ye barashinjwa ibyaha birimo gukoresha nabi umutungo w’igihugu, n’ibindi birimo kwigomeka.
Intara ya Catalonia ituwe n’abantu miliyoni 7.5.
Facebook Forum