Uko wahagera

Imyaka 40 Irashize Reagan Wahoze ari Perezida wa USA Arusimbutse


Hashize imyaka 40, yuzuye neza, perezida wa Leta zunze ubumwe z'Amerika, Ronald Reagan, arashwe, ararusimbuka.

Ku italiki ya 30 y'ukwezi kwa gatatu mu 1981, hari kuwa mbere. Reagan yari amaze iminsi 69 ku butegetsi.

Nyuma ya saa sita, hafi saa munani n'igice, yari asohotse muri hoteli imwe i Washington D.C., amaze kuvuga disikuru mu nama y'ishyirahamwe ry'abubatsi. Agiye neza kwinjira mu modoka, umusore w'imyaka 26 witwa John Hinckley, wari mu bantu bagera ku ijana bari bahateraniye bashaka gusuhuza umukuru w'igihugu, yamurasheho amasasu atandatu n'imbunda ya revolver.

Nk'uko tubisanga ku rubuga rw'inzu ndangamurage wa Perezida Reagan, Ronald Reagan Presidential Library & Museum, isasu rya mbere ryafashe mu mutwe umuyobozi w'ibiro by'itangazamakuru bya perezidanse, James Brady. Irya kabiri ryakomerekeje umupolisi w'umujyi wa Washington D.C., Thomas Delahanty. Irya gatatu ryazimiriye mu idirishya rimwe rya hoteli. Irya kane ryaguye kuri Timothy McCarthy, wo mu mutwe wihariye w'abapolisi barinda umukuru w'igihugu "Secret Service." Andi abiri yafashe imodoka ya Perezida Reagan itamenwa n'amasasu, rimwe muri yo rihita rihindura inzira rimugwaho abashinzwe umutekano ye barimo bamusunikira mu modoka.

Umukuru wabo, Jerry Parr, yabwiye umushoferi kujyana Perezida Reagan aho akorera kandi atuye, Maison Blanche. Gato nyuma yo guhaguruka, yabonye ko umukuru w'igihugu yakomeretse, ahita ategeka umushoferi kwihutira ku bitaro byitwa George Washington byari hafi y'aho kurusha ibindi. Isasu ryari ryinjiye mu mubiri kugera ku gihaha cy'ibumoso.

Noneho nk'uko tubisanga ku rubuga rw'amateka, history.com, abarinda Perezida Reagan baguye mu kantu yanze ko bamusindagiza ageze kwa muganga. Bati: "Byabaye igitangaza kubona umusaza w'imyaka 70 yigenza, avirirana, yakomeretse igihaha. Igihe barimo bamutegura kumubaga, yanahamagaye umugore we Nancy, aramubwira, ati: :"Rubavu rwanjye, uzi ko nibagiwe kurikwepa sha!"

Ronald Reagan yari azwiho impano yihariye yo gutera ibipara no gusetsa abantu igihe icyo ari cyo cyose. Ntiyahagarariye aho. Yabwiye n'abaganga bari bagiye kumubaga, ati: "Nizeye ko muri Abarepubulikani!" Nawe ubwe yari mu ishyaka ry'Abarepubulikani.

Kumubaga byamaze amasaha abiri, isasu barimukuramo, nuko atangira kuruhuka. Muri icyo gihe, yahaye ubutegetsi ku bw'ubusigire visi-perezida we, George h. W. Bush, ni ukuvuga Bush mukuru. Umunsi wakurikiyeho, ku italiki ya 31 y'ukwa gatatu 1981, Perezida Reagan yasubiranye ububasha bwe bw'umukuru w'igihugu, atangira gukorera mu bitaro. Yabisohotse ku italiki ya 11 y'ukwezi kwa kane 1981.

Ronald Reagan yarakize neza, ategeka manda ye ya mbere arayirangiza. Yarongeye atorerwa iya kabiri, yarangije ku italiki ya 20 y'ukwa mbere 1989. Yitabye Imana ku itailiki ya gatanu 2004, azize indwara ya Alzheimer, Indwara ituma umuntu atakaza ubushobozi bwo gutekereza kandi akwibagirwa. Yari afite imyaka 93 y'amavuko.

Abantu bose bakomerekeye mu iraswa rya Perezida Ronald Reagan nabo bose babayeho ndetse basubira no mu mirimo yabo, usibye James Brady wari umuyobozi w'ibiro by'itangazamakuru bya perezidanse. Yabaye ikimuga ubuzima bwe bwose. Yitabye Imana ku italiki ya kane y'ukwa munani 2014, afite imyaka 73 y'amavuko.

Naho John Hinckley, warashe ashaka kwica Perezida Reagan, yatawe muri yombi. Urukiko rwamukatiye gufungirwa mu bitaro by'abasazi. Ku italiki ya 27 y'ukwa kalindwi 2016, umucamanza yaciye iteka, avuga ko Hinckley atakiri icyago kuri we no ku bandi, ategeka ko arekurwa. Hinckley yafunguwe ku italiki ya 10 y'ukwezi kwa cyenda kwakurikiyeho mu 2016. Ariho. Afite imyaka 65 y'amavuko.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG