Uko wahagera

Imyaka 36 Iraheze Papa Pawulo wa Kabiri Ahatswe Kwicwa n'Amasasu


Nyeniubweranda Papa Pawulo wa Kabiri inyuma y'imisi itandatu arashwe
Nyeniubweranda Papa Pawulo wa Kabiri inyuma y'imisi itandatu arashwe

Ku itariki ya 13 z’ukwezi kwa gatanu 1981, ni bwo Papa Yohani Pawulo wa Kabili yarashwe, arakomereka, igihe yarimo atambagira asuhuza abakiristu bari bagandagaje ku mbuga ya Mutagatifu Petero.

Hari saa kumi n’imwe n’iminota 17, ku munsi nk’uyu wa gatatu w’icyumweru, ku itariki ya 13 z’ukwezi kwa gatanu 1981, ubwo Papa Yohani Paulo wa 2 yaraswaga amasasu ane ariko agafatwa n’abiri gusa.

Irya gatatu ryakomerekeje Umunyamerikakazi Ann Odre w imyaka 60 mu gituza, irya kane rikomeretsa mu kuboko Rose Hill ukomoka muri Jamaika, akaba yari afite imyaka 21.

Uwamurashe ni Mehmet Ali Agca. Uyu Munyaturkiya yari yinjiye mu Butaliyani aturutse muri Bulgariya akoresheje izina ry’irihimbano, maze kuri uyo munsi ashobora kwivanga n’abakristu ibihumbi 20,000 bari bakereye kubona Papa mu kiganiro agirana n’abakristu buri cyumweru.

Papa yahise ajyanwa mu bitaro, abaganga bamaze amasaha atanu bagerageza kumwomora ibikomere. Nyuma y’iminsi ine amaze kuraswa, akiri mu nzu y’indembe, yafashe icyemezo cyo kubabarira uwashatse kumwivugana.

Avuye mu bitaro aho yamaze ibyumweru bitatu, yagiye gusura Mehmet Ali Agca muri gereza. Kuva icyo gihe kugeza magingo aya, impamvu zamuteye gushaka kwica umushumba wa Kiliziya Gatolika, idini rifite abakristu bagera kuri miliyoni 600 ntiziramenyekana.

Inkuru yateguwe na Venuste Nshimiyimana

Imyaka 36 Iraheze Papa Pawulo wa Kabiri Ahatswe Kwicwa n'Amasasu
please wait

No media source currently available

0:00 0:01:26 0:00


Facebook Forum

XS
SM
MD
LG