Hashize imyaka 225, ku itariki ya 4 y’ukwezi kwa kabiri 1795, ni bwo inama y’igihugu y’Ubufaransa yemeje itegeko rica ubucakara mu bihugu bwakolonije, abaturage babyo bahabwa ubwenegihugu.
Iryo tegeko ryari ryarabanjirijwe n’iryo mu w’1791, ryemezaga ko “buri wese yisanzura mu Bufaransa, kandi ko, hatitawe ku ibara ry’uruhu rwe, ahafite uburenganzira busesuye bw’umunyagihugu, iyo yujuje ibyangobwa biteganywa n’itegeko nshinga”.
Mu mpaka zagiwe n’intumwa za rubanda zari mu nama y’igihugu, hemejwe ko ubucakara ari icyaha cyibasira inyokomuntu.
Gusa rero iryo tegeko ntiryubahirijwe igihe kirekire. Ubucakara bwahise bwongera gusubizwaho mu bihugu Ubufaransa bwakolonije.
Bucibwa n’iteka rya Victor Schoelcher, ryemejwe n’inama ya Leta yateraniye I Parisi, mu kwezi kwa kane 1848.
Icyo gihe abacakara ibihumbi 250 bagizwe abanyagihugu, ba shebuja bahabwa indishyi z’akababaro kuko bambuwe imitungo yabo. Nyamara, abacakara bo ntibigeze bahabwa indishyi z’akababaro.
Facebook Forum