Uko wahagera

Rwanda: Hahindutse Iki Nyuma y'Imyaka 20 yo Kwibohoza?


Abo ni ba perezida Paul Kagame of Rwanda, Yoweri Museveni wa Uganda na Uhuru Kenyatta wa Kenya bari mu bizihije ibirori i Kigali mu Rwanda
Abo ni ba perezida Paul Kagame of Rwanda, Yoweri Museveni wa Uganda na Uhuru Kenyatta wa Kenya bari mu bizihije ibirori i Kigali mu Rwanda

U Rwanda taliki ya kane y'ukwa karindwi rwizihije ku nshuro ya 20, isabukuru yo kwibohoza, yaranzwe n’ibirori byabereye kuri sitade amahoro I Remera mu murwa mukuru.

Ibyo birori byitabiriwe n'abaturage benshi bo mu mugi wa Kigali, n’abakuru b'ibihugu bigize umuryango w’ibihugu by’Afurika y’iburasirazuba usibye.

Abayobozi b'ibihugu by'abaturanyi, uretse igihugu cya Tanzaniya ni cyo kitari gihagarariwe, bose bari bitabiriye ibirori. Iyi nkuru murayigezwaho na Assoumpta Kaboyi wakurikiranye iyo mihango ari i Kigali mu Rwanda.

please wait

No media source currently available

0:00 0:02:59 0:00
Ibishamikiyeho

Tukivuga kuri uyu munsi wo kwibohoza wizihijwe mu Rwanda, umunyamakuru w'Ijwi ry'Amerika Etienne Karekezi yavuganye na Me Bernard Ntaganda, umuyobozi w’Ishyaka rya PS-Imberakuri umaze iminsi mike arangije igifungo cy’imyaka ine muri gereza.

Etienne Karekezi yabajije Me Ntaganda, uri i Kigali mu Rwanda, uko we abona iyi myaka 20 irangiye FPR iyobora u Rwanda, cyane nyuma y'uko amaze iminsi mike avuye muri gereza yari amazemo imyaka ine.

please wait

No media source currently available

0:00 0:07:13 0:00
Ibishamikiyeho

XS
SM
MD
LG