Uko wahagera

Imyaka 16 Iraheze Abanyamulenge 166 Biciwe mu Gatumba mu Burundi


Imihango yo gushingura Abanyamulenge 166 baguye mu Gatumba
Imihango yo gushingura Abanyamulenge 166 baguye mu Gatumba

Ku itariki ya 13 ukwezi k'umunani mu 2004, Abanyamulenge 166 biciwe mu nkambi ya Gatumba, hafi y’umurwa mukuru w’Uburundi. Umutwe wa FNL, w’inyeshyamba zonyine zari zisigaye zikirwana wemeye ko ari wo wishe abo bantu, ariko usobanura ko washakaga gutera ikigo cya gisirikare kiri hafi aho.

Nyuma y’iminsi itatu abantu bagera ku 2000, bitabiriye umuhango wo kubaherekeza. Barimwo uwari Perezida Domisiyani Ndayizeye, na Visi Perezida wa Congo Azarias Ruberwa.

Ruberwa nawe ukomoka mu bwoko bw’Abanyamulenge yaragize ati: “ Ku itariki ya 13 Kanama, abateye bahisemo kwica Abanyamulenge, Abatutsi b’Abanyekongo bahungiye mu Burundi kuva mu kwezi kwa gatandatu ,ntibagira icyo batwara abandi badahuje ubwoko kandi bari hamwe”.

Prezida Domisiyani Ndayizeye yavuze ko abakoze ayo mahano bari bagamije kubangamira amahoro no gusubiza igihungu mu ntambara. Mu muhango wo gushyingura, hari Abatutsi bigaragambije baririmba indirimbo zamagana jenoside n’Intumwa z’Umuryango w’Abibumbye mu Burundi.

Abitabye Imana, n’ubwo buri wese yahawe isanduku ye, bahambwe mu mva rusange, basezerwaho n’abantu bashenguwe n’umubabaro. Bahambwe nyuma y’iminsi itatu bishwe. Byari biteganijwe ko bahashyinguwe by’agateganyo bategereje kuzasubizwa kuruhukira iwabo muri Congo.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG