Uko wahagera

Imyaka 100 Iruzuye Intambara ya Mbere y'Isi Irangiye


Ahashinguwe bamwe mu basirikare b'Abadagi baguye ku rugamba rw'intambara y'isi
Ahashinguwe bamwe mu basirikare b'Abadagi baguye ku rugamba rw'intambara y'isi

Ku cyumweru tariki ya 11 z’ukwezi kwa 11, isi izaba yizihiza isabukuru y’imyaka 100 ishize intambara ya mbere y’isi isojwe. Iyo ntambara yamaze imyaka ine yahitanye abaturage basaga miliyoni 40. Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yinjiye muri iyo ntambara y’isi mu 1917 ubwo yiyemeje guhangana n’Ubudage. Ibyo byongereye imbaraga nyinshi ibihugu byarwanaga n’Ubudage.

Ku itariki ya 26 z’ukwezi kwa 9 mu 1918 ni bwo ingabo z’Amerika zabarirwaga mu bihumbi 600 zagabye igitero simusiga cyashegeshe ingabo zarwaniraga Ubudage mu ntara ya Argonne Ubudage bwari bwarigaruriye mu majyaruguru y’Ubufaransa. Izo ngabo zagenderaga ku ndogobe zisaga ibihumbi 93 zitwaje n’ibitwaro biremereye, zari ziyobowe na Jenerali John Pershing.

Muri iyo ntambara Amerika yatakajemo abasirikari barenga ibihumbi 116, abagera mu bihumbi 14 bashyinguwe mu irimbi ry’aho mu Bufaransa. Ubwo intambara yasozwaga, Amerika yari ifite abasirikari barenga miliyoni ebyiri barwanaga barengera ibihugu by’Iburayi byari byarashegeshwe n’ibitero by’Ubudage. Byafashe imyaka itari mike kugira ngo ubwumvikane bugaruke ku mugabane w’Uburaya nyuma y’iyo ntambara ya mbere y’isi, amakimbirane yarakomeje cyane cyane hagati y’Ubudage n’Ubufaransa, ku buryo mu 1939 hatangiye indi ntambara ya kabiri y’isi. Ibi byatumye Amerika irushaho gukaza umurego mu gucungira umutekano ibihugu by’Iburayi.

Nyuma y’iyo ntambara na bwo hatangiye intambara y’ubutita hagati y’ibihugu by’iburasirazuba n’iburengerazuba bw’Iburayi. Iyo ntambara yari ihanganishije Amerika n’Uburusiya nayo yaje kurangira ariko na n’ubu umwuka wo guhangana hagati y’ibyo bihugu byibonamo kuba umupolisi w’isi uracyatutumba.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG