I Tripoli mu murwa mukuru wa Libiya hakomeje amakimbirane hagati y’ingabo za Khalifa Haftar na guverinoma yemewe na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
Abahanga baravuga ko abarwanyi baharanira leta ya kiyisilamu bashobora guca mu rihumye abashinzwe umutekano bakongera kugaba ibitero muri Libiya.
Imvururu muri Libiya zatangiye mu cyumweru gishize ubwo Haftar ukuriye inyeshyamba yasabaga igisirikare cya leta gukora urugendo yise “urugendo rw’intsinzi” rwo kwigomeka kuri leta.
Kuva icyo gihe, ingabo za Haftar zimaze kugaba ibitero by’indege byinshi harimo n’icyagabwe ku kibuga cy’indege cya Mitiga. Imirwano ikomeje kugenda isatira amarembo y’umurwa mukuru.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima riravuga ko iyi mirwano imaze guhitana abantu 47. Abagera ku 181 bayikomerekeyemo naho 2,000 bakurwa mu ngo zabo. Umuryango w’Abibumbye uravuga ko imirwano iramutse ikomeje abana bagera ku 500,000 bagerwaho n’ingaruka mbi zayo.
Abahanga bakurikiranira hafi ibikorwa by’abahezanguni bashyigikiye amatwara ya kiyisilamu baravuga ko imvururu zikomeje mu marembo y’umurwa mukuru Tripoli zishobora guha agahenge abarwanyi ba kiyisilamu bari baratsinzwe muri 2016 bakaba bazanzamuka.
Facebook Forum