Uko wahagera

Imvururu mu Bihugu by’Abarabu Zivuze Iki?


Mu kiganiro Dusangire Ijambo c’uyu musi, turavuga ku masomo abayobozi kimwe n’abatuye ako karere bakura mw’ihunga rya Perezida wa Tuniziya, Zine El Abidine Ben Alim, ndetse n’isezera ku butegetsi rya Hosni Mubara, Perezida wa Misiri.

Imvururu zikomeje kwibasira ibihugu by’Abarabu mu burasirazuba bwo hagati zirerekana uruhare rw’abaturage mu miyoborere y’ibihugu byabo. Amajwi n’ubushobozi bw’abaturage byumvikanye guhera mu bihugu bya Tuniziya, Misiri, Jordaniya, Yemeni, Bahrain, Arabiya Saudite, Algeria n’ahandi birasa n’ikimenyetso kigaragaza ko gushaka ubwisanzure buri muri kamere muntu.

Mu kiganiro Dusangire Ijambo, turarebera hamwe uko iki kibazo cy’imvururu cyumvikana mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere, cyane cyane mu bihugu byo mu karere k’ibiyaga bigari k’Afurika. Turavuga ku masomo abayobozi kimwe n’abatuye ako karere bakura mw’ihunga rya Perezida wa Tuniziya Zine El Abidine Ben Ali ndetse no gusezera ku butegetsi kwa Hosni Mubarak mu Misiri. Ibyo turabivugaho mu gihe muri Libya rucyambikanye hagati y’ingabo zishyigikiye Muammar Kadhafi umaze imyaka irenga 40 ku butegetsi n’ingabo zimurwanya.

Twaganiriye n’impuguke zirimo Porofeseri Faransisiko Saveri Gasimba, wigisha mw’ishuri rikuru nderabarezi ry’i Kigali mu Rwanda, bwana Charles Kabonero, umwanditsi mukuru w’ikinyamakuru Umuseso, gisigaye gitangarizwa muri Uganda, na bwana Gerivasi Condo, impuguke mu bibazo byo gukemura impaka uba inaha muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, batubwira uko babibona.

XS
SM
MD
LG