Uko wahagera

Imvura Nyinshi Yateye Imyuzure mu Bushinwa


Abakora mu by'ubutabazi mu Bushinwa bafasha abaturage guhunga imyuzure mu karere ka Tianlin ko mu ntara ya Guangxi mu majy'epfo y'Ubushinwa.

Mu majy'epfo y’Ubushinwa imvura y’umuhindo imaze guhitana abantu 5, isiga iheruheru abandi babarirwa mu bihumbi.

Itangazamakuru rya leta mu Bushinwa ryavuze ko ubuyobozi bwemeje ko hagiye kugwa imvura idahita izamara iminsi ine.

Kugeza ubu imyaka yari iteye ku butaka bungana na hegitari zikabakaba 11,000 imaze kurengerwa n’imyuzure. Amazu abarirwa mu magana yari kuri ubwo butaka nayo yasenyutse abantu bagera kuri miliyoni 1.4 basigara iheruheru.

Iyi mvura imaze kwangiza umutungo ubarirwa muri miliyari 2.65 z’Amayuani akoreshwa mu Bushinwa. Ayo angana na miliyoni 382.41 z'amadolari y'abanyamerika.

Mu gace ka Guangxi kari mu burengerezuba bushyira amajyepfo, inzu zigera ku 20,000 zabuze umuriro hangirika imihanda, ibiraro n’ibindi bikorwa remezo.

Ubutegetsi buravuga ko kuwa kane iyi mvura izaba imaze kugera mu duce twa Guangdong, Fujian, Jiangxi, Yunnan, Sichuan na Taiwan. Hateganyijwe ko iyi mvura izaba irimo inkuba zikaze kandi izuzuza imigezi ku buryo bubyara indi imyuzure.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG