Uko wahagera

Impunzi z’Abarundi Zikomeje Kwiyongera muri Congo


Imiryango y'impunzi z'Abarundi iri ku cyicaro cy'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku mpunzi kiri Uvira muri Kivu y'Amajyepfo
Imiryango y'impunzi z'Abarundi iri ku cyicaro cy'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku mpunzi kiri Uvira muri Kivu y'Amajyepfo

Komisiyo y’Igihugu Ishinzwe Impunzi muri Teritware ya Uvira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo itangaza ko ikomeje kwakira Impunzi z’Abarundi bambuka basaba ubuhungiro kubera ibibazo b ya politike bahura nabyo mu gihugu cyabo. Kuva uyu mwaka wa 2019 watangira Abarundi 288 bamaze guhabwa ubuhungiro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Abaheruka bahawe ubuhungiro mu kwezi kwa gatatu taliki ya 12 na 13 bari bacumbitse mu nkambi z’agateganyo za Sange na Kavimvira ziri muri Teritware ya Uvira

Muri iki gihe muri izo nkambi zombi hongeye kugaragara imiryango 20 y’impunzi nshya ziheruka kwambuka ziva mu Burundi. Izo mpunzi zabwiye ijwi ry’Amerika ko zihunga ibibazo by’umutekano ukomeje kuba muke mu Burundi.

Abenshi mu basaba ubuhungiro bakomoka mu ntara za Cibitoki, Bubanza na Ngozi. Baravuga ko gutotezwa n’inzego zishinzwe umutekano hamwe n’imbonerakure biri mu bituma bahunga u Burundi.

Muri izi mpunzi kandi harimo abaherukagaga guhunguka bavuye mu gihugu cya Tanzania. Abahungira muri Congo barimo n’abaheruka guhunguka bavuye mu gihugu cya Tanzaniya bavuga ko bageze mu Burundi bakabuzwa umutekano n’imbonerakure zatumye bongera gufata iy’ubuhungiro.

Umuyobozi uhagarariye Komisiyo y’Igihugu Ishinzwe Impunzi muri Teritware ya Uvira bwana Jole Mupepe yemeza ko aba Barundi ni bamara guhabwa ubuhungiro bazavanwa mu nkambi z’agateganyo bakoherezwa mu nkambi ya Mulongwe iri muri Teritware ya Fizi

Abarundi bakomeje kwiyongera mu nkambi z’agateganyo za Sange, Kavimvira ndetse na Mongemonge, mu gihe Ishami ry’umuryango w’Abibumbye Ryita ku Mpunzi (HCR) ifatanyije na leta y’u Burundi na Tanzania bakomeje gucyura impunzi ziri muri Tanzania ziyandikishije gutaha ku bushake

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG