Uko wahagera

Impinduka mu Nzego z'ubutasi mu Rwanda


Impinduka mu Nzego z'ubutasi mu Rwanda
Impinduka mu Nzego z'ubutasi mu Rwanda

General-Major Karenzi Karake yasimbuye Colonel Dr. Emmanuel Ndahiro, wari umaze imyaka n’imyaka ayobora urwego rukuru rw’ubutasi mu Rwanda

Itangazo ryaturutse muri Perezidansi ya Repubulika rivuga yuko General-Major Karenzi Karake yasimbuye Colonel Dr. Emmanuel Ndahiro, wari umaze imyaka n’imyaka ayobora urwego rukuru rw’ubutasi mu Rwanda, NSS mu magambo ahinnye y’icyongereza. General Karenzi yari asanzwe ari umuyobozi w’ishuli rikuru rya gisilikali rya Nyakinama mu Ruhengeri.

Colonel Dan Munyuza wari ukuriye iperereza rya gisirikare bita DMI yashinzwe iperereza ryo hanze y’igihugu ryitwa external. Uwo mwanya yawusimbuyeho Lt.-Col. Gatete Karuranga.

Iryo tangazo dukesha peresidansi ya Repubulika rikomeza rivuga ko Col. Tom Byabagamba, wari umaze igihe kinini ayobora ingabo zirinda umukuru w’igihugu, yagizwe umuyobozi mukuru muri minisiteri y’ingabo ishami rishinzwe kurwanya ibikorwa by’iterabwoba. Iri shami ni rishya, ntiryari risanzwe muri ministere y’ingabo. Itangazo rya peresidensi ya Republika ntirivuga uwasimbuye Col. Byabagamba ku buyobozi bw’ingabo zirinda umukuru w’igihugu.

Undi wahawe imirimo mishya ni Captain Patrick Karuretwa wagizwe umujyanama wa perezida wa Repubulika mu by’umutekano. Yasimbuye Brigadier General Richard Rutatina washinzwe iperereza mu gisirikare DMI. Col. Dr. Emmanuel Ndahiro, wari umuyobozi mukuru wa NSS, hamwe na Lt. Col. Gatete Karuranga basubijwe gukorera muri minisiteri y’ingabo.

XS
SM
MD
LG