Uko wahagera

Impari mu Kwemeza Amategeko Agenga Urubanza rwa Trump


Uyu munsi mu gicuku, hafi saa munani y’ijoro, Sena ya Leta zunze ubumwe yatoye yemeza umwanzuro w’amategeko agenga urubanza rwa Impeachment ya Perezida Donald Trump.

Itora ryabaye nyuma y’impaka ndende zatangiye ejo kuwa kabili nyuma ya saa sita hagati y’abanyamategeko baburanira Perezida Trump n’abashinjacyaha b’Umutwe w’Abadepite w’inteko ishinga amategeko y’Amerika.

Aba bashinjacyaha bashakaga ko umwanzuro winjiramo ko Sena izahamagaza abatangabuhamya kandi ikemera n’ibimenyetso bishya, byiyongera ku biherekeje ikirego.

Abasenateri bo mu ishyaka ry’Abarepubulikani, barabyanze, bakoresheje ubwiganze bwabo bwa 53 kuri 47 b’Abademokarate. Umushincyaha mukuru, Depite Adam Schiff, avuga ko kwanga abatangabuhamya n’ibimenyetso bishya byerekana ko urubanza rubogamye.

By’umwihariko, Abademokarate bavuga ko Sena ikwiye guhamagaza John Bolton wahoze ari umujyanama wa Perezida Trump mu by’umutekano na Mick Mulvaney, umuyobozi w’imilimo mu biro by’umukuru w’igihugu.

Bifuza kandi ko minisiteri zimwe na zimwe, nk’iy’ububanyi n’amahanga batanga inyandiko zifitanye isano n’ikiganiro Perezida Trump yagiranye kuri telefoni na mugenzi we wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, mu kwezi kwa kalindwi gushize. Iki kiganiro ni cyo ntandaro y’ikirego, Impeachment, Umutwe w’Abadepite wa Congress, washyize kuri Perezida Donald Trump.

Uyu munsi, nyuma yo kwemeza amategeko y’urubanza, Sena iratangira kumva ibisobanuro by’abashinjacyaha ku kirego cyabo. Nk’uko aya mategeko abiteganya, abashinjacyaha bafite iminsi itatu. Nibarangiza, abanyamategeko baburanira Perezida Trump nabo bazaba bafite iminsi itatu yo gutanga ibyabo. Nyuma, Abasenateri bazaba bafite amasaha 16 yo kubaza ibibazo.

Perezida Trump aregwa gukoresha umwanya w’umukuru w’igihugu mu nyungu ze bwite, no gutambamira imikorere y’inteko ishinga amategeko. Perezida Trump we avuga ko nta cyaha yakoze. Aburanirwa n’itsinda ry’abanyamategeko bakuriwe na Pat Cipollone usanzwe ayobora abajyanama mu by’amategeko muri perezidansi White House, na Jay Sekulow, avoka wikorera ku giti cye.

Naho abashinjacyaha b’Umutwe w’Abadepite wa Congress ni abadepite barindwi bakuriwe na Depite Adam Schiff. Abandi ni abategarugoli batatu Zoe Lofgren, Val Demings, na Sylvia Garcia, n’abagabo batatu Jerry Nadler, Hakeem Jeffries na Jason Crow.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG