Uko wahagera

Ebola: Imiti Izageragezwa muri Afurika y'Uburengerazuba


Ahantu h'ubwiherero ho kuvurira abanduye virusi ya Ebola
Ahantu h'ubwiherero ho kuvurira abanduye virusi ya Ebola

Imiti ya Ebola igiye kugeragezwa muri Afrika yo mu Burengerazuba. Iyo miti izageragezwa ni nk’umwe mu migambi yo gushakisha vuba na vuba bwo kuvura iyo ndwara ihitana abantu umusubizo.

Ikigo gifasha abatishoboye gifite icyicaro cyacyo I Londre mu Bwongereza, cyitwa the Wellcome Trust, cyavuze ko gihaye miliyoni 5.2 z’amadolari imiryango itanga infashanyo, ibigo by’ubushakashatsi n’ishami rya ONU ryita ku buzima OMS, kugirango bishyireho ibigo by’ubuvuzi byo kugeragerezamo ubuvuzi bwa Ebola.

Kugeza ubu Ebola nta muti igira nta n’urukiko. Iyi ndwara imaze kwanduza abantu barenga 5,600 kandi yahitanye abarenga 2,800 mu Burengerazuba bwa Afrika muri uyu mwaka, abenshi ni abo muri Guinee, Liberia na Sierra Leone.

Ikigo the Wellcome Trust, kivuga ko abakora imiti bafite uruhare muri uwo mushinga barimo, MAPP Biopharmaceutical, gifite umuti uzwi ku izina rya Zmapp utarageragezwa, wahawe abantu bake barwaye Ebola, kimwe n’isosiyeti yo muri Canada, Tekmira, n’indi ifite icyicaro muri Leta Zunze ubumwe za Amerika yitwa Sarepta.

Uburyo igeragezwa ry’iyo miti rizakorwa birajyaganirwaho. The Wellcome Trust ivuga ko amatsinda azakora iryo gerageza, arimo gukorana n’abakozi bo mu buvuzi mu bihugu birimo indwara ya Ebola, kugirango bahitemo ahantu habereye iryo gerageza ry’imiti.

XS
SM
MD
LG