Uko wahagera

Imishyikirano kuri Gahunda ya Nikleyeri Yasubitswe


Abari mu biganiro kuri gahunda ya Nikleyeri
Abari mu biganiro kuri gahunda ya Nikleyeri

Intumwa z'ibihugu by'ibihangange na Irani kuri gahunda yayo ya "nucléaire" basubitse imishyirano barimo i Vienne muri Autriche. Bavuga ko hari intambwe bateye ariko ko hakiri inzira ndende.

Imishyikirano imaze ibyumweru bibiri. Abadipolomate bayirimo bayisubitse uyu munsi kugirango babanze bagishe inama guverinoma zabo. Bazongera guhura mu cyumweru gitaha.

Abakuriye intumwa z'Uburusiya, iza Irani, n'iz'Umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’Ubulayi, bose ku buryo butandukanye, batangaje ko imishyikirano itera intambwe nziza, n'ubwo hakiri inzitizi zikomeye. Ariko nta n'umwe wasobanuye ibyo bamaze kumvikanaho n'ibyo batumvikanaho.

Iyi mishyikirano igamije kugarura Irani na Leta zunze ubumwe z'Amerika mu masezerano yo mu 2015, abuza Irani gukomeza kuyungurura ubutare bwa "uranium." Leta zunze ubumwe z'Amerika yayasohotsemo mu 2018, Irani nayo ihita isubukura ibikorwa byayo.

I Vienne, Irani na Leta zunze ubumwe z'Amerika ntibavugana amaso mu yandi. Baganira bamwe bari ukwabo abandi bari ukwabo babifashijwemo n'intumwa z'ibindi bihugu bikiri mu masezerano yo mu 2015, ari byo Ubushinwa, Ubufaransa, Uburusiya, Ubwongereza n'Ubudage, hiyongereyeho Umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’Ubulayi.

Imishyikirano igamije kumvikana ku ntambwe Irani igomba gutera kugirango yubahirize amaserano, n'izo Leta zunze ubumwe z'Amerika igomba gutera kugirango iyasubiremo, by'umwihariko ibihano igomba gukuriraho Irani.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG