Ku nshuro ya 19 u Rwanda rwifatanyije n'isi yose mu kuzirikana umunsi mpuzamahanga w'impunzi. Ni umunsi usanze u Rwanda rucumbikiye impunzi zigera ku bihumbi 150. Ku rwego rw'igihugu uyu munsi wizihirijwe mu nkambi ya Kigeme icumbikiye impunzi z'abanyekongo zisaga 20.000.
Ni inkambi imaze imyaka 7 ibayeho. Bimwe mu byaranze uyu munsi ku Kigeme harimo imiryango 50 yasezeranye kubana byemewe n'amategeko. Bwana Saustene Azabe, umunyekongo watangiranye n'iyi nkambi ya Kigeme na we yasezeranye byemewe n'amategeko.
Umunyamakuru w'Ijwi ry'Amerika Eric Bagiruwubusa aragaruka ku buzima bwe.
Facebook Forum