Uko wahagera

Imirwano Yongeye Kwaduka Hagati y’Abatalibani na Leta y’Afuganistani


Imirwano yongeye kubura hagati y’abarwanyi b’umutwe w’Abatalibani n’ingabo za Leta y’Afuganistani.

Ministeri y’ingabo muri Afuganistani iravuga ko igitero cyagabwe n’umutwe w’Abatalibani mu ijoro ryakeye cyahitanye abasirikare bayo batandatu abandi batanu bagakomereka. Gusa, amakuru yatanzwe n’umuntu uri muri Leta utashatse kumenyekana aravuga ko hapfuye icumi hagakomereka barindwi, mu gihe abaturage bo bemeza ko Leta yahatakarije cumi n’umwe hagakomereka icyenda.

Ministeri y’Ingabo y’icyo gihugu yavuze ko ingabo za Leta zakomye imbere igitero cyagabwe mu karere ka Alishing zikanashegesha umutwe w’abarwanyi b’Abatalibani. Leta yemeye ko na yo yahatakarije imodoka icumi z’intambara.

Umuvugizi w’Abatalibani Zabiullah Mujahid yemereye abanyamakuru ko uwo mutwe ari wo wagabye igitero. Mu murwa mukuru Kabul, hamaze guturikira ibisasu bitandatu bya rutura. Bibiri byaraye bituritse, na bine byaturitse mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere. Nta mubare w’ababikomerekeyemo wari washyirwa ahagaragara.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG