Uko wahagera

Imirwano Yatuye mu Burasirazuba bwa Ukraine


Ibimodoka by'intambara muri Ukraine
Ibimodoka by'intambara muri Ukraine
Imirwano yadutse tariki ya kabiri y'ukwa gatanu mu 2014 mu mpande z’umujyi uri mu maboko y’abarwanya ubutegetsi, mu burasirazuba bwa Ukraine. Ibi bibaye mu gihe, ingabo za guverinema ya Ukraine, zatangiye ibikorwa bya gisilikari ku barwanyi bitandukanyije bashyigikiye uburusiya.

Ingabo zitandukanyije zarashe kajugujugu ebyiri za Ukraine, mu gihe cy’igitero ku mujyi, wa Slovyansk, hagwa abantu babiri mu bari mu ndege. Abari muri kajugujugu ya gatatu, byavuzwe ko bafashwe n’ingabo zitandukanyije kandi ko bajyanywe ku bitaro byo mu karere.

Ku rubuga rwe rwa facebook, Ministri w’ubutegetsi bw’igihugu wa Ukraine, yavuze ko, Ukraine isaba abarwanya ubutegetsi kurekura abo bagize imbohe, gufasha intwaro hafi, kuva mu mazu bigaruriye.

Mu murwa w'Uburusiya, Moscow, umuvugizi wa prezida w’uburusiya Vladimir Putin, Demitry Peskov, yavuze ko kwihimura kwa guverinoma ya Ukraine, tariki ya kabiri y'ukwa gatanu mu 2014, ari igikorwa kiburijemo burundu ibiganiro by’amahoro, byari bigamije kubonera umuti imidugararo muri Ukraine.
XS
SM
MD
LG