Abanyabulayi baheruka kwicirwa muri Burukina Faso ni abanyamakuru babiri bakomoka muri Espanye n’umunya-Irlande warengeraga ubuzima bw’inyamaswa zo mw’ishyamba. Bishwe n’abajihadiste muri Burukina Faso muri iki cyumweru, barimo gufata videwo zo kugaragaza ubuzima bw’izo nyamaswa zari zibasiwe n’abazihiga.
Imirambo yabo yajyanywe mu Bulayi uyu munsi kuwa gatanu mu gihe ibihugu byinshi byo kuri uwo mugabane bikomeje kuvuga ko bizakomeza kurwanya intagondwa mu karere ka Saheli muri Afurika.
David Beriáin, wari ufite imyaka 44, na Roberto Fraile w’imyaka 47 bari abanyamakuru b’umwuga bari bamenyereye gukorera mu turere turimo ubushyamirane. Bari barifatanyije n’Umunya-Irlande Roy Young, mu gikorwa cyo kurwanya abahiga inyamaswa, cyakurikiranwaga n’umutwe udasanzwe wa gisilikare witaga ku nyamaswa zo mu ishyamba mu burasirazuba bwa Burukina Faso. Bishwe kuwa mbere imodoka barimo ihingutsweho n’abajihadiste.
Abategetsi muri Esipanye bavuze ko abanyabulayi 3 n’umusilikare wa Burukina Faso bishwe.
Guverinema ya Burukina Faso, yavuze ko abantu batandatu bakomeretse.
Imirambo y’abo banyabulayi, yurijwe indege ya gisilikare ya Esipanye, yahagarutse mu murwa mukuru wa Burukina Faso, Ouagadougou mw’ijoro ryakeye.
Amasanduku yakiriwe mu cyubahiro n’igisilikare cyayakuye mu ndege ku kibuga kiri hafi ya Madrid, aho imiryango y’abo banyamakuru yari iyitegereje.
Guverinema z’ibihugu bya Esipanye, Ubufaransa, Ubudage n’Ubutaliyani, zavuze ko ziyemeje gushyigikira akarere kibasiwe n’urugomo, hatangwa imyitozo ya gisilikare n’ibikoresho. Ariko hakazanatangwa n’infashanyo y’ubutabazi ikenewe cyane, aho umutekano wahungabanye.
Minisitiri w’ingabo wa Esipanye, Margarita Robles, yavuze ko kurwanya iterabwoba bitazahagarara kandi ko abategetsi babishinzwe barimo gukorana na guverinema ya Burukina Faso mw’iperereza kuri ubwo bwicanyi
Facebook Forum