Uko wahagera

Intagondwa za Kiyisilamu Zishe Abasivile 35 muri Burukina Faso


Muri Burukina Faso bunamiye abasivili 35 bishwe n’Abajihadiste. Umuvugizi wa guverinema Remis Dandjinou, yavuze ko abasivili 31 bari abagore. Yongeyeho ko abasilikare bagera muri 20 n’abasivili batandatu bakomeretse.

Abapfuye bose bazize ibitero bibiri mu majyaruguru y’igihugu. Ni byo bitero byahitanye abantu benshi muri iyi myaka itanu ishize biturutse ku rugomo rwabaye muri icyo gihugu cyo mu burengerazuba bw’Afurika. Perezida Rock Kabore, yashyizeho icyunamo cy’amasaha 48.

Abasirikare barindwi n’Ajihadiste nabo basize ubuzima mu bitero byo kuwa kabiri byabereye igihe kimwe mu mujyi wa Arbinda no ku kigo cya gisirikare mu ntara ya Soum. Byamaze amasaha menshi kandi byari bifite ingufu zidasanzwe nk’uko bivugwa n’igisirikare.

Igihugu cya Burukina Faso, gihana imbibi na Mali hamwe na Nijeri, kimaze igihe kibamo ibitero by’Abajihadiste byishe abantu amagana kuva bitangiye mu 2015. Ibyo bitero n'urugomo rujyana na byo byambukiranije mu karere ka Saheli. Byamaganywe ku rwego mpuzamahanga kandi ibihugu byumvikanishije ko byifatanyije na Burukina Faso.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG