Uko wahagera

Ikipi y'Umupira w'Amaguru y'Amerika Irahiga


Ikipe y’umupira w’amaguru ya Leta zunze ubumwe z’Amerika mu cyiciro cy’abagore ni yo yatsinze amarushanwa menshi kurusha ibindi bihugu
Ikipe y’umupira w’amaguru ya Leta zunze ubumwe z’Amerika mu cyiciro cy’abagore ni yo yatsinze amarushanwa menshi kurusha ibindi bihugu

Ikipe y’abagore y’umupira w’amaguru ya Leta zunze ubumwe z’Amerika yavutse mu 1985. Ihagararira igihugu mu marushanwa mpuzamahanga ane akomeye: igikombe cy’isi, imikino Olympic yo mu gihe cy’ubushyuhe mu ki, igikombe cya CONCACAF (ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ry’umugabane w’Amerika ya ruguru, iyo hagati na Caraibes), n’irushanwa ry’Algarve mu gihugu cya Portugal.

Irushanwa rya CONCACAF mu rwego rw’abagore ryabaye bwa mbere mu 1991 muri Haiti. Ryatanze ikipe yahagarariye iri shyirahamwe mu gikombe cy’isi cya mbere na mbere cy’abagore cyakiriwe n’Ubushinwa muri uwo mwaka w’1991.

Aha muri Haiti, Amerika yanyagiye bidasubwirwaho amakipe bahuye. Yatsinze Mexique na Martinique 12 ku busa, itsinda 10 ku busa Trinidad et Tobago, 10 ku busa Haiti muri kimwe cya kabili, na bitanu ku busa Canada mu mukino wa nyuma.

Imaze gutwara igikombe cya CONCACAF muri Haiti, ikipe y’abagore y’umupira w’amaguru ya Leta zunze ubumwe z’Amerika yahise ijya mu gikombe cya mbere cy’isi cyakiniwe mu Bushinwa muri uwo mwaka 1991. Yaragitwaye itsinze Norvege 2-1.

Nyuma y’iki gikombe cy’isi cya mbere, Amerika imaze gutsindira ibindi bitatu: 1999, 2015 n’2019. Ni yo ya mbere igitwaye kenshi. Yabaye iya kabili rimwe, iya gatatu inshuro eshatu. Mu mateka y’igikombe cy’isi cy’abagore, Amerika ikurikirwa n’Ubudage bumaze kugitwara kabili. Ibindi bihugu byagitsindiye ni Norvege n’Ubuyapani byonyine gusa, inshuro imwe-imwe.

Naho irushanwa rya CONCACAF rimaze gukinirwa inshuro icumi mu rwego rw’abagore. Amerika yaritsinze inshuro umunani zoze. Izindi ebyili ryatwawe na Canada.

Mu mikino Olympique yo mu ki, ku nshuro zirindwi amakipe y’ibihugu amaze gukina mu rwego rw’abagore, Amerika yatsinze kane kose, n’inshuro imwe yabaye iya kabili.

Irushanwa mpuzamahanga ry’umupira w’amaguru rya kane mu rwego rw’abagore Amerika ijyamo ni iry’Algarve ryatangiye mu 1994. Rihuza buri mwaka amakipe y’ibihugu 12, birimo umunani bya mbere ku isi ku rutonde rwa FIFA. Irya 26 ryabaye muri uyu mwaka w’2019 kuva ku italiki ya 27 y’ukwa kabili kugera ku italiki ya 6 y’ukwa gatatu. Muri aya marushanwa 26 y’Algarve, Leta zunze ubumwe z’Amerika yatsinze inshuro icumi. Yabaye iya kabili inshuro enye, iya gatatu inshuro ebyili, iya kane inshuro imwe. Iyigwa mu ntege ni Norvege yatsinze inshuro eshanu.

Ikipe y’umupira w’amaguru ya Leta zunze ubumwe z’Amerika mu cyiciro cy’abagore ni yo yatsinze amarushanwa menshi kurusha ibindi bihugu. Mu by’ukuli, kugeza ubu irasa nk’aho yihariye urubuga. Mu rwego rw’isi, Leta zunze ubumwe z’Amerika ni iya mbere ku rutonde rwa FIFA. Kuri uru rutonde, umwanya mubi yagize kugeza ubu mu mateka yayo ni uwa kabili.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG