Uko wahagera

Ikinyamakuru Ishema Cyahagaritse Akazi


Ikinyamakuru Ishema cyafashe icyemezo cyo kuba gihagaritse gusohora inyandiko iminsi mirongo itatu. Umuyobozi mukuru w’icyo kinyamakuru bwana Fidele Gakire yasobanuliye ijwi rya Amerika intandaro y’icyo cyemezo. Yavuze ko intandaro ari ihutazwa bumva rishobora kuba nyuma y’inyandiko icyo kinyamakuru cyandikiwe n’inama nkuru y’itangazamakuru. Ibaruwa ngo ikubiyemo ibintu bisa naho bishinja ikinyamakuru Ishema, ibyaha, bitewe n’ikosa ryasohotse mu kinyamakuru nomero 24 mu nyandiko ku bushakashatsi ku buzima bwa prezida wa Republika y’u Rwanda Paul Kagame. Cyakora icyo kibazo ngo kikaba cyari cyarakemutse ubwo ikinyamakuru cyasabaga nyakubwahwa prezida wa republika imbabazi kandi kikazihabwa. Ibindi mushobora kubyumvira muri iki kiganiro Thomas Kamilindi yagiranye umwanditsi mukuru w’ikinyamakuru Ishema, Fidele Gakire.

XS
SM
MD
LG