Uko wahagera

Ikibazo cy’umutekano w’abatangabuhamya ba Kenya i La Haye


Ikibazo cy’umutekano w’abatangabuhamya ba Kenya i La Haye
Ikibazo cy’umutekano w’abatangabuhamya ba Kenya i La Haye

Abayobozi bo muri Kenya baregwa ubwicanyi bwakurikiye amatora yo mu mpera z’umwaka w’2007 baracyategereje ko urubanza rwabo rutangira mu mizi yarwo imbere y’Urukiko mpanabyaha mpuzamahanga ruhoraho, ICC, i La Haye mu Buholandi. Gusa ibirego bikomeje kwemeza ko batotezwa.

Ubwicanyi bwa nyuma y’amatora yo mu kwa 12 mu 2007, bwakomeje no mu ntangiliro z’umwaka w’2008, bwahitanye abantu barenga 1,300. Abandi barenga ibihumbi 300 bwabirukanye mu ngo zabo barahunga. Bamwe mu baregwa ko babuteguye kandi baranabuyobora ni depite Henry Kosgey, depite William Ruto (ufite n’umugambi wo kwiyamamaza mu matora y’umukuru w’igihugu ataha, ateganijwe mu 2012), n’umunyamakuru Joshua Sang. Urubanza rwabo rushobora gutangira mu mizi yarwo mbere y’uko uyu mwaka urangira.

Mu cyumweru gishize na none bari bitabye Urukiko ICC kugirango ibirego byabo byemezwe burundu. Ni bwo umuyobozi w’ishami ry’Urukiko rishinzwe abatangabuhamya, Sureta Chana, yongeye kuzamura ikibazo cy’umutekano wabo. By’umwihariko, yareze depite Charles Keter, waba yaravugiye ku iradiyo asaba ko amazina y’abatangabuhamya amenyekana kandi ko bazabona ishyano. Keter ahakana ko atigeze abikora.

Depite Keter ni umwe mu banyapolitiki ba Kenya bagiye i La Haye gushyigikira abaregwa. Ni inshuti yabo cyane, ariko we ntari mu baregwa ubwicanyi. Radiyo yaba yaravugiyeho yitwa Kass-FM. Iri mu karere ka Rift Valley, aho ubwicanyi bwabaye ishyano kurusha ahandi. Kass-FM ni nayo umunyamakuru Joshua Sang aregwa ko yakoresheje atanga amabwiriza yo kwica. Ababuranira abaregwa bo bavuga ko ibyo birego bishingiye ku mabwire gusa, ko nta bimenyetso umushinjacyaha abifitiye.

Ikibazo cyo gutoteza no gutera ubwoba abatangabuhamya kimaze umwaka n’igice kivugwa. Mbese cyantagiye n’Urukiko ICC narwo rugitangira dossier y’abayobozi ba Kenya baregwa ubwicanyi. Commission y’igihugu y’uburenganzira bwa muntu ivuga ko ICC igomba kurengera abatangabuhamya bayo.”

Henry Kosgey, William Ruto na Joshua Sang ni abo ishyaka Orange Democratic Movement, ODM, rya ministri w’intebe Raila Odinga. Abandi batatu baregwa ni abo mu ishyaka Party Of national Unity, PNU, rya President Mwai Kibaki. Abo ni Uhuru Kenyatta wungirije ministri w’intebe, Francis Muthaura ukuriye urwego rushinzwe gutanga imilimo muri leta, na general Hussein Ali wahoze ari umukuru wa polisi ya Kenya. Aba batatu ba nyuma nabo bazongera kwitaba urukiko ku italiki ya 21 y’uku kwezi kwa cyenda. Bose uko ari batandatu baburana bari hanze.

XS
SM
MD
LG