Uko wahagera

Ikigero cy'Ubugumba ku Bagabo ni Hafi 30 kw'Ijana.


Ubushakashatsi bwerekana uturemangingo tw'umuntu
Ubushakashatsi bwerekana uturemangingo tw'umuntu
Impuguke mu bibazo by'ubuzima zivuga ko umugore cyangwa se umugabo bashobora kuba ingumba bitewe n'impamvu zinyuranye. Izo mpuguke zihamya ko hafi mirongo itatu ku ijana by’ibibazo by’ubugumba mu muryango bituruka ku mugabo.

Ku mugabo, impamvu zitera ubugumba zagaragaye kugeza ubu ni eshatu. Iya mbere ni uko ubugumba k’umugabo bushobora guturuka mu ikorwa ry’intanga cyangwa amasohoro. Impamvu ya kabiri ishingiye ku buryo umuntu aremye mu myanga ndanga-gitsina cyangwa mu miyobora-ntanga, cyangwa se aho intanga zikorerwa. Impamvu ya gatatu izwi ikunze no kugaragara, ni ukudashyukwa cyangwa kudashyukwa bihagije kw’umugabo.

Dogiteri Kagabo Leonard ni impuguke ku bibazo by'ubuzima bw'umubyeyi n'umwana muri minisiteri y'ubuzima mu Rwanda. Yaganiye kuri icyo kibazo cy'ubugumba n'umunyamakuru w'Ijwi ry'Amerika Eugenie Mukankusi mu kiganiro cy'ubuzima.
please wait

No media source currently available

0:00 0:13:06 0:00
Ibishamikiyeho
XS
SM
MD
LG