Uko wahagera

Ikibazo cy’Abanyeshuli Bakeneye Inkunga ya Leta Kirakomeje mu Rwanda


Ikibazo cy'uburezi gikomeje kuba insobe mu Rwanda
Mu Rwanda, bamwe mu banyeshuli batibonye ku rutonde rwa bazahabwa inguzanyo na leta bakomeje kuba mu gihirahiro.

Nkuko umunyamakuru w’Ijwi ry’Amerika I Kigali, yabyiboneye, abo banyeshuli bahisemo kuva ku misozi y’iwabo maze bajya kwibera mu kigo cya leta gishinzwe uburezi kiri I Kigali, aho bamaze iminsi inne.

Kugeza ubu ntibaramenya igihe bazahavira. Uyu munyamakuru yarinze ahava nta muyobozi abonye ngo amuhe ibisobanuro kucyo abo banyeshuli bazakorerwa.
XS
SM
MD
LG