Uko wahagera

Ihohoterwa ku Bakekwako Ubwandu bwa Corona muri Kameruni


Ahari ibitaro bikuru bipimirwamwo Corona i Yaounde ku murwa mukuru wa Kameruni

Ubutegetsi bwo muri Kameruni burasaba abaturage b’icyo gihugu guhagarika Guhohotera abanyamahanga cyangwa abenegihugu baturutse hanze babashinja kuba ba nyirabayazana b’icyorezo cya Virusi ya Corona.

Ihohoterwa ku banyamahanga muri Kameruni ryatangiye mu cyumweru gishize ubwo abagenzi 198 bazaga mu ndege y’ikompanyi ya Air France bageze mu gihugu bategekwa kuguma mu kato iminsi 15 ariko nyuma baza gotoroka baritahira. Kuva icyo gihe bamwe muri abo batangiye gushinjwa kuba bagendana Virusi ya Corona no kuyanduza abandi.

Mu murwa mukuru Yaounde, abanyamahanga barimo abazungu n’Abashinwa barahohoterwa ubusubizo kuva mu cyumweru gishize. Ambasade y’Amerika iri i Yaounde iravuga ko ibitutsi, amagambo mabi abantu bandikirana kuri interineti, guterana amabuye, no guhondagura imodoka z’abibasiwe byiyongereye kuva mu cyumweru gishize.

Ministri w’ubuzima wa Kameruni Manaouda Malachie yasabye rubanda guhosha izo mvururu. Avuga ko abantu bavuye mu Bushinwa, Ubulayi n’Amerika badakwiriye kwibasirwa ahubwo ko rubanda rukwiriye kubahiriza abamwiriza yo kwirinda icyorezo cya Virusi ya Corona.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG