Uko wahagera

Mali: Igitero ku Banyagihugu bo mu Bwoko bw'Abafulani Cahitanye 20


Abasilikare bambaye imyenda yo ku rugamba bateye umudugudu w’aborozi bo mu bwoko Fulani muri Mali rwagati, bica abantu byibura 20 nk’uko umutegetsi muri guverinema muri ako karere hamwe n’ishyirahamwe ry’Abafulani babitangaje mu mpera z’iki cyumweru gishize.

Abagabye icyo gitero kuwa gatanu bari bibasiye umudugudu wa Binedama mu ntara ya Mopti, ahakunze kubera ubwicanyi bushingiye ku moko muri iyi myaka mike ishize.

Abafulani bazengurukana n’inka zabo muri Afurika y’uburengerazuba, bakunze gushinjwa n’abahinzi kuba bashyigikira imitwe y’abajihadist, bigatuma bibasirwa n’urugomo rw’abarwanyi bishingikiriza ku moko n’ingabo za guverinema.

Moulaye Guindo, Meya wa Bankass, ituranye na komine irimo umudugudu wa Binedama, yavuze ko abantu bari hagati ya 20 na 30 bishwe n’abagabo bari bambaye gisilikare

Ishyirahamwe ry’Abafulani, Tabital Pulaaku ryavuze ko abantu 29 bishwe, harimo umwana w’umukobwa wari ufite imyaka icyenda. Iryo shyirahamwe ryitiriye icyo gitero abasilikare b’igihugu cya Mali, rivuga ko bagose umudugudu n’amakamyo mbere yo kwica abaturage no kubatwikira amazu.

Umuvugizi w’igisilikare ntacyo yashatse kubitangazaho.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG