Uko wahagera

Igitero cy'Ikoranabuhanga Cyagabwe ku Cyambu cya Cape Town


Igitero cy'ikoranabuhanga rya mudasobwa cyakomye mu nkokora ibikorwa ku cyambu cya Cape Town muri Afurika y'Epfo nkuko byagaragaye muri e-mail ibiro ntaramakuru by'Abongereza Reuters byabonye.

Icyo gitero kandi cyakomye mu nkokora ubucuruzi ku cyambu cy'i Durban kinini kurusha ibindi muri Afurika yo munsi y'ubutayu bwa Sahara, nkuko byemejwe n'amasoko atatu atandukanye yavuganye n'ibiro ntaramakuru by'Abongereza Reuters.

Ikigo Transnet gishinzwe ibikorwa ku by'ambu byo muri Afurika y'Epfo harimo ibyo muri Cape Town na Durban, cyatangaje ko gihagarika imirimo yo gutwara ibicuruzwa kugeza igihe ikibazo cy'iki gitero cy'ikoranabuhanga gikemuriwe.

Leta y'Afurika y'Epfo yatangaje ko irimo gukora iperereza rigamije kureba niba iki gitero gifitanye isano n'ibibazo by'umutekano muke bimaze iminsi birangwa mu gihugu. Yavuze ko izagira icyo ibivugaho iryo perereza rirangiye

(Reuters)

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG