Uko wahagera

Igitero ca al-Shabab Hafi y'Ingoro ya Perezida wa Somaliya Cahitanye 12


Umunyagihugu atambuka hafi y'ahabereye igitero
Umunyagihugu atambuka hafi y'ahabereye igitero

Ibisasu bibiri byaturikiye hafi y’ingoro y’umukuru w’igihugu mu murwa mukuru wa Somalia byahitanye abantu 15 biganjemo abashinzwe kurinda umutekano, abasivili, n'abamenyeshamakuru 3 bakorera televiziyo y'Abongereza Universal TV.

Muri abo bamenyeshamakuru harimwo Awil Dahir Salad w’ikirangirire ukomoka muri Somaliya.

Ababibonye bavuze ko igisasu cyambere cyari cyatezwe mu modoka cyaturikiye kuri bariyeri iri hafi y’inzu ndangamuco cakomerekeje abarenga 31.

Umutwe w’iterabwoba wa al-Shabab ufitanye isano n’uwa al-Qaida wigambye ibyo bikorwa. Urubuga rw’abashyigikiye umutwe wa al-shabab rwatangaje ko igisasu cya kabiri nacyo cyari cyatezwe mu modoka kikaba cyari kigamije guhitana abaza batabaye aho icyambere cyaturikiye.

Ibiro by’igihugu bishinzwe iperereza muri Somalia byatangaje ko umushoferi w’imodoka ya kabiri n’umugabo wahuzaga ibikorwa byo guturitsa ibyo bisasu batawe muri yombi.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG