Uko wahagera

Igitero c'Umunyeshuli muri Crimee Cyahitanye 22 Gikomeretsa 50


Mu ntara ya Crimee, abantu 18 bishwe n’igitero cy’umunyeshuli w’imyaka 22 waturikije igisasu muri kaminuza yo mu mujyi wa Kerch. Na we yahise yiyahura. Abandi bantu 50 bakomeretse. Abenshi muri bo ni abanyeshuli, nk’uko abayobozi ba kaminuza babivuga.

Umuvugizi wa perezida w’Uburusiya Vladimir Poutine yabyise igitero cy’iterabwoba. Ariko Komite y’igihugu irwanya iterabwoba mu Burusiya yavuze ko ari ubwicanyi bwibasiye imbaga, ariko atari igikorwa cy’iterabwoba.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru i Moscou, perezida w’Uburusiya, Vladimir Poutine, yavuze ko bishoboka ko ari abantu barenze umwe bakoze igitero.

Hashize imyaka ine Uburusiya bwigaruriye intara ya Crimee yahoze ari iy’igihugu cya Ukraine.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG