Uko wahagera

Igitabo Kuri Kaminuza Nkuru y'u Rwanda ku Myaka 50


Kaminuza nkuru y’u Rwanda izuzuza imyaka 50 imaze ishinzwe kw’italiki ya gatatu y’ukwezi kwa cumi na kumwe umwaka wa 2013. Abasizi bagira bati, iyo kaminuza yatangiye mu mwka wa 1963, izaba ibaye ubukombe.

Taliki ya gatatu y’ukwezi kwa cumi na kumwe muri 1963, uwari perezida w’u Rwanda Gregoire Kayibanda yayoboye umuhango wo gutaha Kaminuza nkuru y’u Rwanda. Umwarimu wa kaminuza ukomoka muri Canada Pere George Henri Levesque, wabaye umuyobozi wa mbere wa kaminuza, na we yari ahari.

Amasomo ya mbere muri kaminuza y’u Rwanda rwigenga yatangiye taliki ya kane y’uko kwezi kwa 11 muri 1963, n’ubwo itegeko rishyiraho iyo kaminuza ryasinywe taliki ya 12 y’ukwa gatanu muri 1964.

Iminsi mike ariko mbere y’uko Kaminuza nkuru y’u Rwanda yuzuza imyaka 50, guverinoma y’u Rwanda yakoze amavugururwa ya za kaminuza n’amashuri makuru yari amaze kuba menshi mu gihugu. Itegeko rishyiraho kaminuza y’u Rwanda imwe rukumbi ryasohotse mw’igazeti ya leta nimero 70/2013 ryo kuwa 23.09.2013.

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yahaye iyi kaminuza abayobozi bashya taliki ya 16 y’ukwa cumi umwaka wa 2013. Umuyobozi mukuru wayo, uzajya witwa Chancellier, ni umunyamerika witwa Mike O’Neala. Iyi kaminuza y’u Rwanda ihuje amashuri makuru atandatu afite ibyicaro mu bice bitandukanye by’igihugu.

Dr. Nduwayo Leonard, umwe mu banyarwanda barangije muri kaminuza nkuru y’u Rwanda, aherutse gutangaza igitabo yanditse kuri iyo kaminuza yamureze. Uyu munsi twamutumiye, mu kiganiro "Mulisanga kw'Ijwi ry'Amerika", kiyobowe n'umunyamakuru Etienne Karekezi.

XS
SM
MD
LG