Uko wahagera

Igisirikare muri Kameruni Cemeza ko Cishe Abarwanyi 24


Bamwe mu basirikare ba Kameruni
Bamwe mu basirikare ba Kameruni

Muri Kameruni igisirikare cya Leta kiravuga ko cyishe abarwanyi 24 mu nyeshyamba ziharanira intara yigenga ikoresha ururimi rw’icyongereza. Igisirikare kiravuga ko izo nyeshyamba zari ziyemeje kurogoya isubirwamo ry’amatora ryari riteganyijwe ku cyumweru.

Umugaba w’ingabo za Kameruni Jenerali Valere Nka yavuze ko yayoboye ingabo zigera kuri 350 muri ibyo bitero yagabye mu burasirazuba bw’igihugu mu ntara zikoresha icyongereza. Yemeza ko yasenye inkambi 10 z’inyeshyamba akica mo nyinshi harimo n’umugaba wazo.

Babinyujije ku mbuga nkoranyambaga, abarwanyi baharanira intara yigenga ikoresha ururimi rw’icyongereza bemera ko Leta yabagabyeho igitero ariko bakavuga ko igisirikare cya Leta ari cyo cyatakarije abacyo muri iyo mirwano.

Gusa ababibonye bo bemeza ko abaguye muri iyo mirwano benshi ari abasivili bahitanywe namasasu avuye ku mpande zombi

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG