Uko wahagera

Igisirikare cya Etiyopiya Cyafashe Abarwanyi b'Umutwe wa IS


Abagore b'abarwanyi b'umutwe wa Leta ya cy'Isilamu
Abagore b'abarwanyi b'umutwe wa Leta ya cy'Isilamu

Inzego z’ubutegetsi muri Etiyopiya zatangaje ko igisirikare cya Leta cyafashe mpiri umubare utazwi w’abarwanashyaka b’umutwe wa Leta ya cy’Isilamu bakoreraga muri icyo gihugu.

General Berhanu Jula, wungirije ushinzwe ibikorwa by'igiririkare cya Etiyopiya yemeje iby’uko gufatwa ariko ntiyavuze umubare w’abahezanguni batawe muri yombi cyangwa aho bafatiwe. Yavuze ko inzego z’umutekano zidakura ijisho ku bandi bakekwaho kuba bashyigikiye umutwe wa Leta ya cy’Isilamu.

Berhanu yavuguruje amakuru y’uko umutwe wa Leta ya cy’Isilamu yaba ikomeje gushinga imizi muri Etiyopiya, avuga ko nta bayishyigikiye ifite. Yavuze ko imvugo zimeze zityo zigamije kurwana intambara yo mu bitekerezo avuga ko inzego z’umutekano zizakomeza kuba maso.

Mu kwezi gushize, abarwanyi b’umutwe wa Leta ya cy’Isilamu bo muri Somaliya bavuze ko bafite umugambi wo gushyira ahagaragara amatangazo y’abahezanguni bahamagarira rubanda kwifatanya n’uwo mutwe bakayatanga mu rurimi rw’Amharic rumwe mu zikoreshwa cyane muri Etiyopiya. Uwo mutwe washyize hanze amashusho y’iminota itatu arimo abagize umutwe wa Leta ya cy’Isilamu bavuga mu rurimi rw’Amharic.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG