Uko wahagera

Igisilikali muri Sudani Kirasabwa Guha Ubutegetsi Abasivili


Bamwe mu banyagihugu bakomeje imyiyerekano muri Sudani

Akanama gashinzwe amahoro n’umutekano k’umuryango w’Afurika yunze ubumwe katangiye gusuzuma raporo y’intumwa idasanzwe y’uwo muryango mu gihugu cya Sudani.

Iyo raporo igamije kugaragaza uko ibintu byifashe muri Sudani, igatanga n’imyanzuro ku cyerekezo ubutegetsi bushya bwa Sudani bukwiye kuganishamo igihugu.

Mu cyumweru gishize umuryango w’Afurika yunze ubumwe wahaye igisilikali iminsi 60 kuba cyeguriye ubutegetsi abasivili.

Inama ya gisilikali yahiritse Perezida Bashir ku butegetsi imaze iminsi igirana imishyikirano n’abahagarariye abaturage bari mu myigaragambyo k’uburyo bashinga guverinema y’agateganyo. Ariko kugeza ubu ntacyo barageraho.

Intumwa idasanzwe Mohamed El Hacen Lebatt yabwiye itangazamakuru ko afite icyizere ko ibyo biganiro bizavamo umusaruro mwiza.

Perezida wa Sudani, Omar al-Bashir, yakuwe ku butegetsi na coup d’Etat.

Byabaye nyuma y’imyigaragambyo y’abaturage ibihumbi n’ibihumbi yamaze amezi ane basaba ko Bashir avaho. Marechal Bashir yari amaze imyaka 30 ku butegetsi, yagezeho akoze coup d’Etat mu 1989.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG