Uko wahagera

Afghanistani: Utaramenyekana Yishe 5 Abarasiye mu Bukwe


Inkomere ijyanywe kwa muganga mu mugi wa Kabul muri Afghanistan
Inkomere ijyanywe kwa muganga mu mugi wa Kabul muri Afghanistan

Abategetsi bo mu burasirazuba bw’Afghanistani baravuga ko umuntu witwaje intwaro yasutse urusasu ku bantu bari mu bukwe akicamo 5 akanakomeretsa 15 mbere y’uko ahunga.

Ubutegetsi buravuga ko butaramenya impamvu y’icyo gitero cyabereye mu ntara ya Khost.

Abarwanyi b’aba Talibani n’indi mitwe yitwara gisirikare bari muri ako gace ariko ntibyari bisanzwe ko bagaba igitero ku bantu bari mu bukwe. Cyakora abategetsi bo muri Afghanistani bavuga ko ubushyamirane bushingiye ku moko bukunze kuhagaragara.

Ku cyumweru igisasu cyaturikiye mu ntara ya Laghman cyishe abana 7 gikomeretsa abandi10. Abategetsi bavuze ko abo bana bakinishaga icyo igisasu hafi y’umurwa mukuru w’intara ya Mehtarlam.

Umuvugizi wa leta ku rwego rw’intara Assadullah Dawlatzai, yavuze ko hakorwa iperereza rigamije kumenya uko abo bana babonye icyo gisasu n’icyagiteye guturika. Yavuze ko abapfuye bose bari munsi y’imyaka 15.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG