Uko wahagera

Igisasu Cyahitanye Abasengaga mu Musigiti mu Burasirazuba bw’Afuganisitani


Abantu bareba uko uwo musigiti wasenywe n'icyo gisasu cyahitanye abasengaga

Igisasu cyambukiranyije uwo musigiti uyu wa gatanu mu ntara ya Kunduz mu majyaruguru y’uburasirazuba bw’igihugu. Cyishe abantu gikomeretsa abandi benshi nk’uko abayobozi b’Abatalibani babivuze.

Videwo yafashwe yerekanye imirambo izengurutswe n’ibisate by’inzu imbere mu musigiti ukoreshwa n’abo mu muryango wa ba nyakamwe b’Abashi'ite b’Abayisilamu.

Nta mutwe wahise wigamba icyo gitero. Igisasu kije nyuma y’ibitero byinshi, harimo kimwe cyagabwe ku musigiti i Kabul mu byumweru bike bishize. Bimwe muri ibyo bitero byigambwe n’abarwanyi b’abasuni b’abayisilamu bo mu mutwe wa leta ya Kiyisilamu.

Umutegetsi w’Umutalibani, utashatse ko amazina ye atangazwa, yavuze ko abantu byibura 28 bishwe abandi hafi nk’abo bagakomeretswa n'icyo gisasu kuri uyu wa gatanu.

Ibyo bitero byagaragaje ibibazo by’umutekano Abatalibani bafite. Aba bafashe ubutegetsi mu kwezi kwa munani kandi kuva icyo gihe, bahagurukiye kurwanya umutwe wa Leta ya Kiyisilamu mu murwa mukuru Kabul.

Umuvugizi w’Abatalibani Zabihullah Mujahid, yanditse kuri Twitter agira ati: “Mu masaha ya nyuma ya saa sita, igisasu cyagabwe ku musigiti wa bagenzi bacu b’Abashiyite,…aho abanyagihugu bacu babaye ibitambo abandi bagakomereka”.

(Reuters)

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG