Uko wahagera

Igisasu Cyahitanye Abapolisi 11 Muri Afuganistani


Igisirikare cya Afuganistani kigeze aho igisasu cyaturukanye imodoka
Igisirikare cya Afuganistani kigeze aho igisasu cyaturukanye imodoka

Abapolisi 11 bahitanywe n’igisasu cyaturikiye mu ntara ya Badakhshan iri mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bw'Afuganistani. Inzego z’ubutegetsi zabitangaje, ziravuga ko icyo gisasu cyaturitse kuri uyu wa gatandatu cyari giteze hafi y’umuhanda.

Ibyo bibaye mu gihe intumwa y’Amerika yahawe inshingano zo kugarura amahoro muri ako gace, Zalmay Khalilzad yari yatangiye urugendo rugamije kugarura ubwiyunge hagati y’impande zishyamiranye muri Afuganistani.

Umuvugizi wa polisi muri ako gace yabwiye Ijwi ry’Amerika ko icyo gice cyari cyatezwe abashinzwe umutekano bari batabaye bagenzi babo ahitwa Khash, kurwanya ingabo z’Abatalibani. Sanaullah Ruhani yavuze ko umuyobozi wa polisi muri ako karere na we yakiguyemo. Yemeje ko ejo ku wa gatanu ingabo za Leta zashegeshe iz’Abatalibani zikanahitana umwe mu bayobozi babo ukomeye.

Ntacyo umutwe w’Abatalibani wahise utangaza kuri icyo gice cyatezwe mu karere wigaruriyemo uturere dutandukanye. Kuwa gatanu, umutwe w’Abatalibani wahitanye abapolisi 15 mu majyepfo y’icyo gihugu.

Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’Amerika kuwa gatanu yatangaje ko intumwa yayo ishinzwe ibiganiro by’amahoro muri ako gace yahagurutse i Washington yerekeza i Qatar, Pakistani no muri Afuganistani aho ijyanywe no gusuzuma ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano yumvikanyweho n’impande zose, ahanini arebana n’ihagarikwa ry’imirwano, no kurekura imfungwa za buri ruhande.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG