Uko wahagera

Ifungwa rya Perezida Laurent Gbagbo muri Cote d'Ivoire


Uwahoze ari perezida wa Cote d'Ivoire n'Umugore we Bafunzwe n'Ingabo Nshya z'igihugu
Uwahoze ari perezida wa Cote d'Ivoire n'Umugore we Bafunzwe n'Ingabo Nshya z'igihugu

Nyuma y’ifatwa n’ifungwa bya bwana Gbagbo n’inkoramutima ze, ikibazo cy’ingenzi abantu bibaza ni ukumenya uko amahoro arambye azagerwaho muri Cote d’Ivoire.

Uwahoze ari perezida wa Cote d’Ivoire Laurent Gbagbo, umugore we Simone Gbagbo ndetse na bamwe mu bari abakozi ba guverinoma mu rwego rwo hejuru ubu barafunze.

Intandaro ni uko perezida Gbagbo yanze kurekura ubutegetsi amaze gutsindwa amatora. Byasabye ko ibihugu by’amahanga bihaguruka, uwo bari bahanganye nawe Alassane Ouattara agahagarara, hakaba kandi n’ah’ingufu za gisilikari.

Gusa, nyuma y’ifatwa n’ifungwa bya bwana Gbagbo n’inkoramutima ze, ikibazo cy’ingenzi abantu bibaza ni ukumenya uko amahoro arambye azagerwaho muri Cote d’Ivoire.

Umunyamakuru Etienne Karekezi yavuganye n’impuguke zirimo umurundi uba I Toronto muri Canada Emmanuel Nkurunziza, abanyarwanda Nkiko Nsengimana uri mu Busuwisi n’umunyamakuru Charles Kabonero uba I Kampala muri Uganda. Mu kiganiro Dusangire Ijambo mugezwaho na Etienne Karekezi.

XS
SM
MD
LG