Uko wahagera

Icyiciro cya Kabiri cy'Amatora ya Perezida muri Senegal


Umutekano wagarutse mu gihugu nyuma y’imvururu zayabanjirije

Muri Senegal, amatora y’umukuru w’igihugu yabaye taliki ya 26 y'ukwezi kwa kabiri mu mwaka wa 2012 yagenze neza, mu ituze no mu bwisanzure. Umutekano wagarutse mu gihugu nyuma y’imvururu zayabanjirije.

Ibarura ry’amajwi ryahise ritangira rirerekana ko hazaba icyiciro cya kabili, ku italiki ya 18 y’ukwa gatatu 2012, hagati y'abakandida babili ba mbere.

Kugeza ubu, uri imbere ni perezida ucyuye igihe Abdoulaye Wade. Akurikiwe na Macky Sall. Umunyarwanda uba i Dakar, Dr. Samuel Hakizimana, akurikiranira hafi uko aya matora yagenze n'uko ibintu byifashe mu mujyi wa Dakar. Yaganiriye n'umunyamakuru w'Ijwi ry'Amerika Thomas Kamilindi

XS
SM
MD
LG