Uko wahagera

CPI Ihakana Kwibasira Abanyafurika Igamije Umubano n’Amerika


Umukuru w’urukiko mpanabyaha mpuzamahanga, CPI, aranengwa muri Amerika no ku mugabane w’Afurika. Umucamanza Chile Eboe-Osuji, perezida w’urwo rukiko, yavuze ko afite icyizere ko umubano uzongera kuba mwiza.

Eboe-Osuji ukomoka muri Nijeriya yatorewe kuyobora urwo rukiko kw’italiki 16 y’ukwezi kwa 12 mu mwaka wa 2011. Yarahiye nk’umucamanza wa ICC, kw’italiki ya 9 y’ukwezi kwa gatatu mu mwaka wa 2012.

Mu kiganiro yagiranye n’Ijwi ry’Amerika, Eboe-Osuji, yahamagariye guverinema y’Amerika kwibuka uruhare yagize ishyigikira inkiko ziburanisha ibyaha byo mu ntambara nyuma y’intambara ya kabiri y’isi yose, n’inkiko za vuba mu Rwanda no muri Yugoslavia.

Yabwiye Ijwi ry’Amerika ati:”Abanyamerika benshi bashyigikiye urukiko kandi batwifuriza ibyiza”. Ikintu kimwe gisigaye ni uko guverinema yakwita ku ruhare rw’Amerika yagize mu gikorwa nk’iki mu bihe byahise”.

Amerika ntiyashyize umukono ku masezerano y’i Roma agenga urwo rukiko mu 1998. Vuba aha, Avoka wihariye wa Perezida Donald Trump, Jay Sekulow yagiye ku cyicaro gikuru cya ICC, hamwe n’abavoka bo mu kigo cy’amategeko n’ubutabera cya Amerika, bagize umuryango uharanira ubwisanzure bw’Amadini n’ubwo kuvuga icyo umuntu ashaka.

Uruzinduko rwabo rwari mu bikorwa bigamije guhagarika iperereza ku bivugwa ko ingabo z’Amerika muri Afuganisitani zakoze ibyaha byo mu ntambara mu 2003 no mu 2004.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG