Uko wahagera

Ibyaha Byibasiye Inyokomuntu mu Ntara ya Ituri muri Kongo?


Abantu amagana n’amagana barishwe cyangwa bafashwe ku ngufu mu bitero byagabwe ku bantu bo mu bwoko bw’Abahema mu burasirazuba bwa Congo mu ntara ya Ituri. Ni ibyaha bishobora kugera ku rwego rw’ibyibasiye inyokomuntu yemwe na jenoside. ONU yabivuze uyu munsi kuwa gatanu.

Abantu byibura 701 barishwe, abandi 168 barakomereka mu gihe cy’umwuka wadutse hagati y’imiryango y’Abahema n’iy’Abalendu. Ni muri Teritwari za Djugu na Mahagi. Bashyamiranye kuva mu kwezi kwa 12 mu mwaka wa 2017 kugeza mu kwezi kwa cyenda mu 2019. Hejuru by’ibyo, abantu byibura 142, bakorewe urugomo rushingiye ku gitsina. Abenshi ni abo mu bwoko bw’Abahema. Byavuzwe n’ibiro bishinzwe uburenganzira bwa muntu bya ONU.

Kuva mu kwezi kwa kabiri mu mwaka ushize, abantu hafi 57,000 bahungiye muri Uganda. Abandi barenga 556,000 bahungiye mu bihugu baturanye nk’uko imibare ONU itangaza ibigaragaza.

Iperereza ryakozwe ryerekanye ko uduco tw’Abalendu bitwaje intwaro barushijeho kwishyira hamwe kuva mu kwezi kwa cyenda 2018 maze barushaho gukaza ibitero.

Abalendu ni abahinzi, naho Abahema benshi ni aborozi. Barwanira Ubutaka.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG